Abarimu
Icyo tugamije, n’ukwigisha ikinyarwanda abakuru n’abato babyifuza.
Kwumva, kuvuga, kwandika no gusoma bizaba biri mu byiciro byose :
- Abatangizi.
- Abavuga ikinyarwanda gikeya.
- Abakuru bazi kuvuga ikinyarwanda ariko batazi kucyandika.
IHESHE ISHEMA
Iga neza Ikinyarwanda aho uri hose wagure isi yawe.
Dr. Shimamungu Eugene
Indimi mvuga : igifaransa n’ikinyarwanda
Iminsi mbonekera : kuwa kabiri, kuwa gatanu no ku cyumweru
Amasaha mbonekaho : kuva saa kumi n’ebyiri kugera saa mbiri za nimugoroba z’i Paris (hagati ya 18h00 na 20h00 z’i Paris)
Mukaremera Libérata
Indimi mvuga : igifaransa n’ikinyarwanda
Iminsi mbonekera : kuwa mbere no kuwa kane
Amasaha mbonekaho : kuva sa cyenda kugera sa kumi n’ebyiri z’i Paris (hagati ya 15h00 na 18h00 z’i Paris)
Mukakalisa Mariya Goretti
Indimi mvuga : igifaransa n’ikinyarwanda
Iminsi mbonekera : kuwa mbere, kuwa gatatu, kuwa gatanu
Amasaha mbonekaho : kuva sa kumi n’imwe n’igice kugera sa kumi n’ebyiri n’igice z’i Paris (hagati ya 17h30 na 18h30 z’i Paris)
Mukeshimana Françoise
Indimi mvuga : igifaransa, iki norsk n’ikinyarwanda
Iminsi mbonekera : kuwa gatandatu no kuwa cyumweru
Amasaha mbonekaho : kuva sa tatu kugera sa tanu isaha y’i Paris (hagati ya 9h00 na 12h00 z’amanywa i Paris).
- Kuba ufite mudasobwa na network (umuyoboro) wihuta
- Kuba uvuga, wumva, usoma kandi wandika neza Ikinyarwanda