IgaNeza :
iheshe ishema

Iga neza Ikinyarwanda aho uri hose wagure isi yawe.

Amasaha y'abarimu

Amasaha yo kwiga Ikinyarwanda : reba gahunda z’abarimu; ukurikije ingengabihe z’abarimu, uhisemo uwuhe mwarimu?

Dr. Shimamungu Eugene

Indimi mvuga : igifaransa n’ikinyarwanda

Iminsi mbonekera : kuwa kabiri, kuwa gatanu no ku cyumweru

Amasaha mbonekaho : kuva saa kumi n’ebyiri kugera saa mbiri za nimugoroba z’i Paris (hagati ya 18h00 na 20h00 z’i Paris).

Mukaremera Libérata

Indimi mvuga : igifaransa n’ikinyarwanda

Iminsi mbonekera : kuwa mbere no kuwa kane

Amasaha mbonekaho : kuva sa cyenda kugera sa kumi n’ebyiri z’i Paris (hagati ya 15h00 na 18h00 z’i Paris).

Mukakalisa Mariya Goretti

Indimi mvuga : igifaransa n’ikinyarwanda

Iminsi mbonekera : kuwa mbere, kuwa gatatu, kuwa gatanu

Amasaha mbonekaho : kuva sa kumi n’imwe n’igice kugera sa kumi n’ebyiri n’igice z’i Paris (hagati ya 17h30 na 18h30 z’i Paris).

Mukeshimana Françoise

Indimi mvuga : igifaransa, iki norsk n’ikinyarwanda

Iminsi mbonekera : kuwa gatandatu no kuwa cyumweru

Amasaha mbonekaho : kuva sa tatu kugera sa tanu isaha y’i Paris (hagati ya 9h00 na 12h00 z’amanywa z’i Paris).

Sunday
12:30 pm - 2:30 pm
04/09/2023 - 30/06/2024
niveaux 1, 11 et III
Mukakalisa Mariya Goretti
04/09/2023 - 30/06/2024
niveau III et plus
Dr Shimamungu
04/09/2023 - 30/06/2024
niveaux I, II et III
Mukaremera Liberata
04/09/2023 - 30/06/2024
niveau I, II et III
Mukakalisa Mariya Goretti
04/09/2023 - 30/06/2024
niveau I II et III
Mukaremera Liberata
04/09/2023 - 30/06/2024
niveaux I, II et III
Mukakalisa Mariya Goretti
04/09/2023 - 30/06/2024
Dr Shimamungu Eugène
04/09/2023 - 30/06/2024
niveaux I, II et III
Mukeshimana Françoise

IHESHE ISHEMA
Iga neza Ikinyarwanda aho uri hose wagure isi yawe.

GAHUNDA Y’AMASOMO Y’IKINYARWANDA

I. Abatangizi

II. Abavuga ikinyarwanda gikeya

III. Abakuru bazi kuvuga ikinyarwanda ariko batazi kucyandika.

Tuzajya tworohereza uwiga dukurikije ururimi avuga. Abasangiye ururimi bazajya babona umwarimu uvuga urwo rurimi, kandi bashyirwe mu cyiciro kimwe hakurikijwe imyaka bafite n’urugero rw’ikinyarwanda bavuga. Dushobora kwakira umunyeshuri waba afite impamvu ituma ashaka kwiga wenyine (urugero : nko kuba ashaka kwiga amasaha menshi mu gihe gito). Kwigana n’abandi ni akarusho : umuntu yigira ku bandi, yunguka inshuti, n’ibindi.

Uko dukora

IgaNeza ifite itsinda ry’abarimu rishinzwe kugena no kugenzura imyigishirize :

  • Bakamenya ko mwarimu ategura amasomo ye
  • Bagenzura niba amasomo akorwa neza.
  • Bamenya niba abanyeshuri bahabwa ubushobozi bwo gufata neza ibyo bigishwa.
  • Bategura isuzumabumenyi.
  • Bakora integanyanyigisho, bityo abarimu bose bakigisha bimwe, kuko icya mbere mu masezerano yo kwigisha n’ugutambutsa inyigisho uko zateganyijwe.

Igiciro cy’amasomo

130/ku cyiciro ku munyeshuri.
  • Uwahisemo kwiga wenyine : 180 € ku cyiciro ku munyeshuri.
  • ***Umubyeyi ufite abana barenga umwe biga ikinyarwanda, wifuza kugabanyirizwa igiciro yatwandikira.