Turi ababyeyi, turubatse, dufite ubunararibonye mu myuga itandukanye ariko cyane cyane twavuga ko duhuriye mu bunararibonye mu kurera, kwigisha, no gusigasira ururimi n’umuco byacu.
“Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera”.
N’ubwo dutuye ku migabane y’isi itandukanye, tuzirikana ko turi abana b’u Rwanda.
Dufite intego imwe: gusigasira ururimi n’umuco nyarwanda ari wo murage wacu. Ibyo rero bigomba gutangirira kuri twe hamwe nabo tubana. Kubera ko twamaze gusobanukirwa ko ururimi n’umuco nyarwanda ari ubukungu buhoraho.
Ngo “Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera”.
N’abanyamahanga tubana nabo bifuza kumenya ururimi n’umuco nyarwanda. Ibi tubikora mu rukundo dufitiye buri muntu. Tutitaye ku nkomoko, igihagararo, ubwoko, uruhu, uririmi, igitsina, ishyaka, amateka n’ibindi.“Ijya kurisha ihera ku rugo”.
Twahereye ku bana, inshuti n’abavandimwe bacu batavugaga kandi batari bazi umuco nyarwanda. Twarabigishije. Barize kandi baramenye. Mwese tubafunguriye amarembo, ikaze mu Rwanda no mu muco nyarwanda.
Ururimi rw'ikinyarwanda
Ni ururimi ruteye amatsiko, kuko ruvugwa hose mu gihugu no mu bihugu duturanye (ibice byegereye u Rwanda).
Ni yo mpamvu, twagiye tubazwa kenshi n’abanyamahanga cyane cyane abandi banyafurika, ibijyanye n’iyo mpano idasanzwe muri Afurika twahawe yo kuvuga ururimi rumwe mu Rwanda hose.
Ururimi rw’ikinyarwanda ni ururimi rwiza, ruteye amatsiko kandi rushimishije! Ni yo mpamvu twifuza kurusangiza buri wese aho ari hose!
Turashaka iki?
Nk’uko Abanyarwanda bakwiriye isi yose, turashaka ko n’Ikinyarwanda gisakara isi yose.
Ikinyarwanda ni iki ?
Ikinyarwanda ni ururimi rwihariye rw’Abanyarwanda.
Abanyarwanda ni abantu bakomoka mu Rwanda, batuye
hirya no hino ku isi yose.
U Rwanda rufite umwihariko w’uko abarutuye bavuga
ururimi rumwe: Ikinyarwanda.
IHESHE ISHEMA
Iga neza Ikinyarwanda aho uri hose wagure isi yawe.
Duheshe ishema ururimi n'umuco nyarwanda
Nk’uko dukeneye umwuka wo guhumeka kugira ngo
tubeho, ni nako dukeneye ururimi.
Abanyarwanda bemera ko igihugu kitagira umuco gicika.
Ni yo mpamvu usanga aho bateraniye bavuga
Ikinyarwanda.
Umuco ni ururimi, imbyino, indirimbo, imyambarire,
imirire, imikino, amateka, ibitaramo, imigenzo,
imyemerere, imyumvire n’imitekerereze y’abawusangiye.
Niba ukomoka ku banyarwanda, ukaba ubana na bo
cyangwa ukunda ururimi rw’Ikinyarwanda, ngwino
tugufashe kwiga Ikinyarwanda ni cyo musingi wo
kumenya umuco nyarwanda.
Menya urulimi rwawe
Menya urulimi rwawe, umenye uwo uriwe.
Fata ijambo
Fata ijambo, wihe agaciro !
Vuga urulimi
Vuga urulimi, gira ijambo ! Iyungure urulimi, agura isi yawe !
- Kuba ufite mudasobwa na network (umuyoboro) wihuta
- Kuba uvuga, wumva, usoma kandi wandika neza Ikinyarwanda