Ikigamijwe

Si ukwiga Ikinyarwanda gusa, ahubwo ni no guhindura imyumvire n’imigenzereze ijyanye n’umuco.
Urugero: nko kujya gusura abanyarwanda wisanzuye. Ni yo ntambwe turimo kugufasha gutera. Kuva ku mwana ukambakamba kugeza ku musaza usheshe akanguhe. Burya kutamenya Ikinyarwanda ubana n’abanyarwanda ni
igihombo.

IHESHE ISHEMA

Iga neza Ikinyarwanda aho uri hose wagure isi yawe.

Gahunda Y'amasomo y'ikinyarwanda

I. Abatangizi

II. Abavuga ikinyarwanda gikeya

III. Abakuru bazi kuvuga ikinyarwanda ariko batazi kucyandika.

Tuzajya tworohereza uwiga dukurikije ururimi avuga. Abasangiye ururimi bazajya babona umwarimu uvuga urwo rurimi, kandi bashyirwe mu cyiciro kimwe hakurikijwe imyaka bafite n’urugero rw’ikinyarwanda bavuga. Dushobora kwakira umunyeshuri waba afite impamvu ituma ashaka kwiga wenyine (urugero : nko kuba ashaka kwiga amasaha menshi mu gihe gito). Kwigana n’abandi ni akarusho : umuntu yigira ku bandi, yunguka inshuti, n’ibindi.